Bwa mbere producer Element yagaragaye ku rubyiniro binezeza benshi

Mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri muri Bk Arena nibwo umusore utunganya amajwi y’ indirimbo ukunzwe na benshi mu gihugu wamenyekanye nka Element yagiye ku rubyiniro azanywe n’umuhanzi Christopher

Byari mu mukino wa basketball wahuzaga abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shapiyona yarangiye itwawe n’ikipe ya REG basketball Club ndetse uyu mukino wakurikiwe n’igitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda
benshi bakunda umuziki ndetse n’umukino wa Basketball.

Umuhanzi Christopher ubwo yarimo gususurutsa abakunzi be muri BK Arena yatunguranye ubwo yahamagaraga uwo yise umuvandimwe we Element ku rubyiniro maze nawe aririmba bwa mbere indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa "Kashe".

Producer Element yari ku nshuro ya mbere agaragaye ku rubyiniro ataramira abakunzi be kuko ubusanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Iki gitaramo cyagaragayemo itsinda ry’ abaririmbyi bakomeye bo muri Kenya bazwi nka Sauti sol baje no gufata umwanya munini banshimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Producer Element yatunguye benshi nyuma yo kugaragara ku rubyiniro aririmbira abakunzi be indirimbo ye Kashe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO