Bwiza agiye gusohora E.P igizwe n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi gusa

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yasohoye indirimbo ya kabiri avuga ko izaba iri kuri Album ya mbere gusa ko no mu kwezi gutaha azasohora E.P izaba igizwe n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi gusa (Collabo).

Uyu mukobwa yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Available ari nayo ya mbere yari ahereyeho kuva yasinya nk’umuhanzi mushya muri KIKAC Music.

Indirimbo ye ya kabiri yayise ’Yiwe’ aho amashusho yayo yakoranye na Nick Dimpoz uzwi muri Sinema Nyarwanda akaba n’umuhanzi.

Kuri iyi ndirimbo yatangarije Genesisbizz/Tv ko yayanditse avuga ku mukobwa wima amatwi umuhungu wamukundaga iteka agahora amwereka ko atamwitayeho kandi umuhungu yaramukunaga urukundo rw’ukuri.

Yakomeje agira ati “Umukobwa nyuma yo kumenya ko uwo musore yamukundaga bizira uburyarya yatangiye kwigarura amusaba imbabazi amubwira ko ibyo yakoraga atari abizi."

Bwiza yavuze ko icyamuteye kwandika iyo ndirimbo ari ibintu abona mu buzima busanzwe bibaho kuri buri wese akaba yarashatse gutanga ubutumwa ku bakobwa bajya bahimana mu rukundo.

Avuga ko yishimye cyane kuba Label ye iri gutuma akora cyane aho ubu bari no kumutegurira E.P ya mbere bishoka ko izajya hanze mu kwezi kwa Ukuboza, izaba igizwe n’indirimbo eshanu.

Uhujimfura Claude, uri mu bayobozi ba Kikac Music yabwiye Genesis TV ko iyi ndirimbo nshya hamwe n’iyo aheruka gukora ziri kuri Album uyu muhanzikazi ari gutegura.

Ati "Izi ziri kuri Album ye uko ari ebyiri ariko mu kwezi gutaha tuzasohora E.P ye y’indirimbo eshanu zose ari Collabo."

Indirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Made Beat , amashusho atunganywa na Fayzo Pro usanzwe atunganya mashusho y’indirimbo z’abahanzi babarizwa muri Kikac Music.


Nick Dimpoz niwe ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO