Bwiza yanikiye Ish Kevin,Chris Eazzy, Confy na Okama bahatanye mu bihembo bya Consumers Choice Award 2022

Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music akomeje kwerekana ubuhanga n’umurava azanye muri muzika nyuma y’igihe gito awinjiyemo , nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zose akerekwa urukundo n’abafana be .

Uyu mukobwa yongeye kwerekana ubukana n’ubuhangage azanye ubwo yanikiraga abahanzi bahatanye mu Cyiciro kimwe cy’abahanzi mu bihembo bya Consumers Choice Award 2022.

Ibi bihembo bitangwa n’ikigo cya Karisimbi Event Kimenyerewe mu guhemba abantu ndetse n’ibigo byitwaye neza buri Mwaka cyashyize uyu mukobwa mu cyiciro cy’abahanzi bafite imbere heza mu mwaka nyuma y’amezi ane Atsinze irushanwa The Next Diva ritegurwa na Kikac Music asigaye abarizwamo ari nayo imufasha mu bikorwa bye bya Buri munsi.

Bwiza ari mu cyiciro kimwe n’abandi bahanzi 4 aribo Ish Kevin ,Okama ,Chris Eazzy na Confy nabo bitwaye neza kugira ngo bashyirwe muri icyo cyiciro.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru umuhanzikazi niwe uri ku isonga n’amajwi ibihumbi 23.13 ,agakurikirwa na Chris Easy ufite amajwi ibihumbi 20.72,Ish Kevin afite amajwi 1.83 ,Confy afite amajwi 509 ,Okama Afite 508.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibi ibihembo ku batsinze mu byiciro byose uzaba hakurijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 . nibura abazitabira barasabwa kuba barikingije inkingo ebyiri banipimishije, uwo muhango ukaba uzabera muri Kigali Marriot Hotel

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - RUKIMIRANA Tresor

    Akazi keza cyane

  • - RUKIMIRANA Tresor

    Ni byiza rwose

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO