Byageze iwa Ndabaga! Agaciro k’Ama Pound kari mu manga y’umusozi gakonkoboka!

Kuri ubu agaciro k’Ama Pound gakomeje gutemba mu manga ugereranyije n’Amadorali ndetse ibi byaherukaga mu myaka myinshi ishize.

Ama Pound yaherukaga guta agaciro cyane nibura mu mwaka wa 1985 ndetse icyo gihe mu bijyanye no kuvunjisha Ipound rimwe ryari rifite agaciro gato cyane ugereranyije n’idorali.

Kugeza uyu munsi idolari ryamaze kwigaranzura ipound kuko I Pound 1 ririmo kuvunjwa amadolari agera kuri 1.035 ndetse mu mibare amapound yamaze kugabanyukaho nibura 4%.

Uku kumanuka cyane kw’agaciro k’ama-pound gukurikiye itangazo ryo ku wa Gatanu rya Minisitiri w’ubucuruzi w’u Bwongereza, Kwasi Kwarteng, wavuze ko igihugu cye gishobora kuzagabanya imisoro.

Mu gihe ama-pound yakomeza gutakaza agaciro ku idolari, bisobanuye ko ibitumizwa mu mahanga nka gaz n’ibikomoka kuri peteroli byajya bigurwa mu madolari.

Abantu batandukanye biganjemo cyane impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no muri Politike mpuzamahanga bamaze gutangaza ko iki kibazo cyo guta agaciro k’Ama Pound byatewe cyane n’intambara yo muri Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO