Byamenyekanye ko Lionel Messi yavuze amagambo atakambira umuzimu wa Nyirakuru ubwo bari bagiye gutera penariti yabahesheje igikombe cy’isi

Rurangiranwa ukomoka mu gihugu cya Argentine ariwe Lionel Messi byamaze gutahurwa ko burya mbere y’uko ikipe ya Argentine ubwo bari bagiye gutera penariti ya nyuma ngo uyu mugabo yarararamye areba mu kirere maze maze abwira amagambo akomeye nyirakuru we umaze igihe kinini yitabye Imana.
Messi yamutakambiye avuga ko yamufasha bagatwara igikombe cy’isi ndetse nyuma y’aya magambo Argentine yahise yinjiza penariti maze birangira batwaye igikombe cy’isi.
Bivugwa ko ubwo bari bagiye gutera Penaliti Messi yagize ati:Bishobora gukunda uyu munsi nyogoku!iki gihe Messi yahise areba hejuru maze umukinnyi Gonzalo Montiel ahita atsinda Penariti yahesheje Argentine igikombe cy’isi.
Gonzalo Montiel niwe watsinze penariti ya nyuma yahise ihesha Argentine igikombe cy’isi ndetse nyuma y’uyu mukino Messi yahise aterura igikombe cy’isi maze ibyishimo bitangira gutaha imitima ku bakunzi ba Argentine.
Bivugwa ko Messi yavuze amagambo agira ati:Puede ser hoy, abu ndetse ibi bisobanura ngo ’It could be today, grandma’ ugenekereje bivuga biti:bikwiye kuba uyu munsi nyogoku.
Lionel Messi umaze gutwara Ballon d’Or 7 umwaka wa 2022 yawurangije neza ndetse ashimisha abafana be nyuma yo kubahesha igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti dore ko bari babanje kunganya ibitego 3-3.
Nyirakuru wa Messi yitabye Imana ubwo uyu mukinnyi yari agifite imyaka 10 y’amavuko ndetse ni umwe mu bavumbuye ko Messi afite impano idasanzwe ndetse icyo gihe yahise amushyikiriza umutoza ubwo yari agifite imyaka 5 y’amavuko ndetse mbere yo kwitaba Imana bivugwa ko yasize avuze ko Messi azaba igihangane.
Nyuma y’aya makuru ya Messi na Nyirakuru niho benshi bahereye bavuga ko ubwo yarebaga mu kirere yabwiraga nyirakuru amwibutsa ko yifuza ko batwara igikombe cy’Isi.