Byari ibirori mu isozwa ry’ibitaramo bya Tour Du Rwanda 2020-Amafoto

Ibitaramo bisoza Tour du Rwanda 2020 ku nshuro ya kane, byari bimaze iminsi itatu bizenguruka mu mijyi ikomeye y’igihugu byasorejwe mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Ibi bitaramo bisanzwe biba mu gihe haba hari kuba irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cy’U Rwanda, biba bigamije gususurutsa abakurikiranira hafi aya marushanwa kandi ntihagire ikiguzi bisaba kubabyitabira.

Genesisbizz iganira na Ishimwe Clement mu ntangiriro z’ibi bitaramo by’uyu mwaka, dore ko anasanzwe ari mu babitegura, yadutangarije ko abahanzi bari bateganyijwe kubyitabira bari barimo King james, Butera Knowles, Bruce Melody, Bull Dogg, Igor Mabano, Davis D, Nel Ngabo ndetse n’abandi banyamahanga barimo Rob Drapkin na S-Wrap.

Ishimwe Clement yari yagize ati: “Tuzakora ibitaramo bitatu, bizakorerwa mu karere ka Rubavu, Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali, aho ubundi ibi bitaramo biba bigamije gususurutsa amarushanwa ya Tour du Rwanda 2020.”

Ibi bitaramo byasorejwe mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020, aho byatangiye ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.

Abashyushya-rugamba (MCs) babiri barimo Phil Peter na Kate Gustave bagerageje gushyushya abantu kuva mu ntangiriro z’iki gitaramo, aho bageragezaga gushaka impano ziri mu bitabiriye ibi birori.
Abanyamakuru barimo Phil Peter na Kate Gustave nibo bayoboye ibi birori
Dj Bissosso nawe yari yabukereye mu kuvangavanga umuziki unogeye amatwi y’abari baje muri ibi birori bya ’Tour du Rwanda Concerts 2020’ kugeza ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice aho umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro.

Ku isaha ya 6:30 – umuhanzi wa mbere nibwo yuriye urubyiniro, uyu ni umuraperi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe witwa ‘Dimitri’ gusa uyu musore yagerageje gushyushya abantu bisa nkibinanirana cyane ko yibandaga ku rurimi rw’icyongereza gusa.

Haje gucamo ubutumwa bwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda ‘Peter Vrooman’ bwamaze igihe gito cyane kitarenze iminota 3, bwari bukubiyemo ubwo kubungabunga ubuzima, akanyuzamo akavuga n’ikinyarwanda.

Nyuma y’ubu butumwa bwa ambasaderi, hakurikiyeho Jeremie usanzwe ukora muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda n’abashyitsi be baturutse muri Leta ya California ho muri Amerika bari bitwaje ibikoresho bya muzika bitamenyerewe na benshi, maze bakorera mu ngata abitabiriye ibi birori.
Jeremie yaririmbanye na band yarifite ibikoresho bigezweho mu muziki yavuye muri Amerika
Aba bacuranzi n’abaririmbyi indamukanyo yabaga ari ‘MURAHOOO…’ rimwe na rimwe bakanabivuga nabi cyangwa se ntibyumvikane, gusa abantu bakanyuzamo bagaseka!!!…

Batangiriye ku ndirimbo ndende cyane iri mu rurimi rw’icyongereza, ku buryo wabonaga ko abantu barambiwe ibyo bari kuririmba, mu minota irenga 10, baje guhinduramo gacye maze baririmba iy’umunyarwanda.

Aba bazungu bakomoka muri Amerika, bahiniye ku ndirimbo ya Meddy yitwa ‘Slowly’ maze abari baraho bavuza induru yiganjemo ibyishimo byo kubona umuzungu uririmba ikinyarwanda neza, bahera ko batangira kuyiririmbana ijambo kurindi.
Aba b’Anyamerika baririmbye indirimbo ya Meddy abantu bose barumirwa

Ku isaha ya 7:00 – umuhanzi Rob Drapkin ukomoka muri Amerika, dore ko ari umwe mu batangiranye n’ibi bitaramo, atangira aririmbira abari aho indirimbo y’ikinyarwanda benshi baririmbye mu bwana ‘MBE KANYAMANZA KEZA…’ maze abaraho bagwa mu kantu!

Rob yaje gukurikizaho izindi ziri mu rurimi rw’icyongereza, ari nako yicurangira Gitari, gusa akanyuzamo akavuga ikinyarwanda abwira abamukurikiye ko ‘Abakunda’.

Ku isaha ya 7:10 – Rob Drapkin yaje guhamagara mugenzi we nawe ukomoka muri Amerika S-Wrap bafatanya kuririmba iyitwa ‘beautiful day’ ariko Wrap we ayifashishamo injyana ya Rap.

S-Wrap wari watumiwe ku rubyiniro yasigayeho aririmba indirimbo ze z’iri muri iyi njyana n’ubundi ya Rap, benshi banogerwa n’uburyo akurikiranya amagambo mu rurimi rw’icyongereza.

Ku isaha ya 7:28 – Mu gusoza, yarongeye ahamagara Rob ku rubyiniro baririmbana imwe mu ndirimbo bateguye.

Ku isaha ya 7:40 – abahanzi b’abanyarwanda bari bategerejwe na benshi nibwo batangiye kujya ku rubyiniro, maze babanzirizwa na Nel Ngabo wagaragaje ko indirimbo ze zimaze kugera ahashimishije, maze ahera ku yitwa ‘Byakoroha’ ubundi abaraho bose si ukuririmbana nawe karahava.

Nel Ngabo yaje gukurikizaho ‘Nzahinduka’ maze abantu si ukuva mu byabo, nyuma yayo yaje kwifashisha iyo yakoranye na Platini ubu usigaye afite akazina ka ‘P’ bise ‘Yamotema’.

Ku isaha ya 7:53 – Umuhungu wo mu Biryogo Davis D usanzwe ugusha imvura yahamagawe ku rubyiniro, abantu ibyishimo birabasaga… nawe ahari yatekereje ko aho ari kuririmbira hari hafi y’iwabo, ahera ku ndirimbo ‘Biryogo’ ifite abafana benshi cyane.

Yaje gukurikizaho Soso, Sexy zose ari nako zibyinwa mu buryo buri hejuru, bishimangira ko uyu musore amaze kwigarurira imitima ya benshi, akurikizaho iyo yakoranye na Kade yitwa ‘Like You’.

Uyu muhanzi yaje gusoreza ku ndirimbo ikunzwe cyane, dore ko iri no mu z’iri gukinwa kurusha izindi kuri ubu mu gihugu ‘DEDE’, aho abantu bari bagize ngo ahari yayibagiwe maze ati: “DEDE” … nawe ati: “murashaka iki…?” basubiramo izina, nuko ayisorezaho mu mbyino buri wese yihimbiraga kugira ngo akunde yishime.

Ku isaha ya 8:17 – Igor Mabano yageze ku rubyiniro ahera ku yitwa ‘Urakunzwe’ maze yerekwa n’abafana ko akunzwe koko, barayiririmbana, uyu musore yakurikijeho ‘iyo utegereza’, ‘Gake’ yakoranye na Nel Ngabo n’izindi ze benshi bishimiye cyane.

Maze mu kujya gusoza, uyu muhanzi yavuze ko ashaka gutungura abantu, nuko aherako ahamagara ‘P’ ku rubyiniro azamukana n’ababyinnyi babyinana ‘FATAMANO’ yakoranye na Safi Madiba, maze abantu akanyamuneza kaba kose, ndetse yongeraho n’iyitwa ‘Romeo & Juliet’.

Ku isaha ya 8:45 – Bruce Melody yahamagawe ku rubyiniro, maze abafana basimbukira hejuru agize ati: “YOKOYO Weeee…” maze abandi bungamo bati: “Yuhuuuu…” yaririmbye indirimbo nyinshi ze abantu basanzwe bazi nka Katerina, Karibu Nyumbani ndetse no ‘Kungola’ abantu batarashyira hasi kugeza magingo aya!...

Ku isaha ya 8:57 – Ijisho ry’uruvu, Motherboard, nandi menshi yiyita ‘Bull Dogg’ yagiye ku rubyiniro yinjira ibintu byose yabihinduye Sinema, abaririmbira indirimbo ze benshi bakunda ku bwinshi ari nako hari abasore bacira umuriro bamufashaga gushyushya abafana.

Ku isaha ya 9:10 – Butera Jeanne d’Arc uzwi nka ‘Knowless’ yahamagawe ku rubyiniro maze yemeza ko bamushakaga koko, ahera kuri ‘Baramushaka’, ‘Yuda’, ‘Blessed’ n’izindi nyinshi zibyinitse.

Ku isaha ya 9:30 – Umwami James (King James) yagiye ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo ituje yise ‘Icyangombwa’, akurikizaho iyo yise ‘Ayo arya ni ayanjye’ yakoranye na Bull Dog yo yaje ari simusiga, nuko ati sinaherukira aho gusa niyemeje kubabyinisha muri iki gicuku, nuko yungamo ati: ‘IBARE’ ubundi ikinimba si ukukibyina koko, asoza iki gitaramo abantu batabishaka.

Ibi bitaramo byatangiriye mu karere ka Rubavu tariki ya 26 Gashyantare kuri Kivu beach hafi ya Serena Hotel, biza gukomereza mu karere ka Musanze tariki 27 Gashyantare kuri stade Ubworoherane, ejo bikaba byarasorejwe mu mujyi wa Kigali rwa gati muri Car free zone mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga Nyamwinshi y’abanyamujyi aho kwinjira muri ibi bitaramo byose byari ubuntu.

Dore amafoto y’ubudasa yagaragaye mu gitaramo gisoza Tour du Rwanda 2020:
Bull Dog nawe yasaga nk’uwatangariye ibyo umusore yari yazanye yakoraga
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye ibi birori
Platini [P] wahoze muri’Dream boys’ nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Abitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane muri Car Free Zone mu mujyi rwagati




Amafoto: Niyonsenga Elyse

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO