Byari ibyishimo kuri Saint Valentin mu mujyi wa Kigali-Amafoto
- by ROBERT SMILE
- 14/02/2020 saa 16:25

Umunsi w’abakundana usanzwe wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka, aho abakunda bahanahana impano zitandukanye, mu mujyi wa Kigali ho byari ibyishimo bidasanzwe kubari mu munyenga w’urukundo.
kuri uyu wa Gatanu, umunsi w’abakundana wahuriranye n’impera z’icyumweru, akanyamuneza kari kose ku maso y’abakundana n’abandi bizihiwe kwirebera umunyenga w’urukundo ruri mu bagura n’abagurisha ibikoresho binyuranye bikoreshwa mu kwizihiza uwo munsi.
Umunyamakuru wa Genesisbizz yeguye camera, maze atembera hirya no hino muri Kigali, ahari gutegurwa ibirori binyuranye by’abaza kwishimira no kuryoherwa n’urukundo rwa babiri (burya ngo iyo hagiyemo uwa gatatu birapfa).
Mu mujyi rwa gati, ubucurzi bw’indabyo, impano zinyuranye nibyo byiganzaga mu mabara atukura ndetse n’ayirabura asanzwe aranga uyu munsi w’abakundana.
Twakomereje urugendo ruturuka mu mujyi rwa gati tugana mu bice byo ku Gisimenti ahari hari kurimbishwa bijyanye n’uyu munsi, akanyamuneza kari kose kubakora bene iyi mirimo cyane ko nabo wasangaga bambaye amabara aranga Saint Valentin.
Dore amafoto yaranze uyu munsi wa Saint Valentin mu mujyi wa Kigali:
Indabo zari zinganje cyane mu bicuruzwa by’uyu munsi
Ku bacuruzi wari umwanya mwiza wo gukorera amafaranga ya Saint Valentin
Abambaye imyenda yiganjemo amabara y’umunsi w’abakundanye nabo bari benshi
Indabo zikoreshwa mu gushimangira urukundo bazihanaga ku bwinshi
Abanyamahanga nabo bahahaga ibikoresho bitandukanye by’uyu munsi w’abakundana ku bwinshi
Mu mpano zateganyijwe hari harimo n’imibavu yaza gukenerwa n’abakundana
Aba decorant kuri uyu munsi wa Saint Valentin bari babukereye
Indabo n’izindi mpano nibyo byari byiganje cyane kuri Saint Valentin
Abacuruzi bakiraga neza abakiriya baza babagana
Amafoto: Ephter Byiringiro