Byemejwe na Leta y’Ubwongereza ko ubu Roman Abramovich yemerewe kugurisha Chelsea

Igurishwa ry’ikipe ya Chelsea ryahawe umugisha na Leta y’Ubwongereza yamaze guha uburenganzira busesuye umuherwe w’ikipe Roman Abramovich kuba yayigurisha ku muntu ubifitiye ubushobozi.

Binyuze mucyo Abongereza bita ’green light’ yemerera umuntu kugurisha umutungo we nicyo cyabaye ku muherwe wa Chelsea, Roman Abramovich.

Roman Abramovich yongerewe ku rutonde rw’abantu bafatiriwe imitungo yabo na Leta y’Ubwongereza muri iki cyumweru nyuma y’uko mu cyumweru cyari cyabanjirije iki yari yatangaje ko ikipe ye yayishyize ku isoko.

Iyi kipe iherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa London izagurishwa gusa nyirayo yatangaje ko amafaranga ayo ariyo yose azaza mu igura ry’iyi kipe atazemerwa ku nyungu za nyirikipe.

Dushingiye ku makuru atangazwa n’ikinyamakuru Telegraph aravuga ko Abramovich yemeje ko igurisha ry’iyi kipe byitezwe ko rizarangirana n’icyumweru gitaha.

Biravugwa kandi ko batatu ba mbere bakomeje guhanganira kugura iyi kipe ya Chelsea barimo aba bakurikira: Todd Boehly’s Consortium, The Ricketts Family na Robert "Woody" Johnson bose biravugwa ko bari imbere mu gushaka kugura iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO