Byinshi kuri Jean Piere Adams Umufaransa wakiniye PSG witabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma

Umukinnyi witwa Jean-Pierre Adams wagiye muri Koma [coma] mu mwaka wa 1982 yapfuye ku wa mbere w’icyi cyumweru ku myaka ye 73 irimo 39 yari amaze aryamye mu bitaro.

Tariki ya 17 Werurwe 1982 nibwo uyu mukinnyi yajyanywe mu bitaro bya Édouard Herriot Hospital mu mujyi wa Lyon kubagwa imvune yo mu ivi.

Kubera amakosa y’umuganga wamuteye ikinya atari agenewe, umubiri wanze gukanguka ajya muri koma akaba yitabye Imana afite imyaka 73.

Adams yabazwe n’umuganga wimenyerezaga(trainee doctor), nyuma yaje gutangaza ko akazi yahawe kari karenze ubushobozi bwe byatumye akora amakosa yatumye ubwonko bwa Adams bwangirika n’umutima ugahagarara.

Mu myaka yo mu 1990 nibwo aba baganga babaze Adams bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse bacibwa n’amande y’Amayero 750.

Nyuma y’amezi 15 Adams yaje kuvanwa muri ibi bitaro ajya iwe mu rugo, aho yitabwagaho n’umugore we Bernadette. Uretse kuba abantu barabonaga ko ahumeka nta kindi gice cy’umubiri we cyakoraga.

Adams akaba asize umugore n’abana babiri babyaranye, Laurent (yavutse 1969) na Frédéric (wavutse 1976), n’abo bakaba bari baramaze kubyara, bivuze ko yari afite n’abuzukuru.

Jean Pierere Adams yavukiye muri Senegal, yari myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Bufaransa nka Nice yakiniye imikino 126 ayitsindira ibitego 15, Paris Saint Germain mu mikino 41 yayitsindiye igitego 1, yakiniye kandi amakipe arimo Nimes, Mulhouse na Chalon zose zo mu bufaransa.

Aya makipe yanyuzemo yaba Nice, Nimes na PSG, bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu myugariro bahamya ko yabafashije byinshi, bakaba bihanganishije umuryango we.

Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1972-76, yayikiniye imikino 22 nta gitego yigeze ayitsindira.

Yavutse mu 1948, ku myaka 10 yavuye Dakar muri Senegal yerekeza mu Majyaruguru yo hagati mu Bufaransa muri Komine ya Montargis baba muri Loiret department ari kumwe na nyirakuru wasengeraga muri Kiliziya Gatolika, yaje kumutwara mu ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa Saint-Louis de Montargis, Adams nyuma y’igihe gito bageze mu Bufaransa yaje kubona ababyeyi b’abafaransa bemeye kumurera(adopt).

Yakiniye amakipe menshi mu Bufaransa harimo na PSG
Yamaze imyaka 39 yose aryamye ari muri Koma

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO