Byinshi wamenya ku bantu bakoresha Imoso bafatwa nk’abadasanzwe

Ku itariki ya 13 Kanama ni umunsi w’abakoresha imoso. Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso bamwe babona ko ari ubumuga, nyamara siko bimeze kuko benshi mu bakoresha imoso usanga ari abahanga kandi babasha gukoresha imonso ibyo ukuboko cyangwa ukuguru kw’indyo kubasha gukora cyangwa se bakanabikora neza birenze.Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi kuva mu mwaka 1976.

Ibintu icumi wamenya ku bakoresha imoso

Urubuga tlantico.fr rwakoze ubusesenguzi ku bintu wamenya kubakoresha imoso bisaga icumi:
1. Gukoresha imoso ntibivuga kwandikisha imoso, ibi bivuze ko imiterere y’umubiri hari igihe iba ifite igice gikora neza kurusha ikindi, bityo ugutwi kw’ibumoso, ukuguru n’ibindi bikaba aribyo bifite ubushobozi kurusha ibindi ku gihande cy’iburyo.

2. Kuva mu myaka yashize isaga miliyoni 1,8 abakoresha imoso ni abahanga cyane kurusha abakoreshaga indyo.

3. Hari ubwo abakoresha imoso bibagora nko gutwara imodoka, gukoresha ibikoresho bimwe na bimwe byakorewe gukoreshwa ku ruhande rw’iburyo, ariko bagenda babimenyera bitewe n’ubwoko bwabyo n’aho batwarira.
Aha ibihugu bimwe bikaba bitamenya uburenganzira bwabo no mu gihe bagize ikibazo ntibibuke ko ari uko byatewe no gukoresha ikintu kitabagenewe.

4. Abakoresha imoso kandi ngo ni benshi ku Isi hose kuko bagera kuri miliyari.

5. Abakoresha imoso, mu gihe bimenyereje no gukoresha indyo, usanga bakoresha ibice byose: imoso n’indyo kandi bakabibasha mu buryo bushimishije.

6. Mu bihe byashyize wasangaga imvugo zitari nziza zivuga nabi abakoresha imoso, mu ndimi z’Igifaransa zirimo ikiburaburyo (maladroit ), kuzindukira ibumoso byavugaga kubura amahirwe y’uwo munsi ( Se lever du pied gauche ), kurongorwa n’ukoresha imoso ( être marié de la main gauche) byavugaga ko uba utarongowe bagereranyaga no gupfa n’ibindi.

7. Mu idini y’Abakirisitu n’Abayahudi, ibumoso byasobanuraga ahari icyaha. Ni ukuvuga ahatari Imana hari shitani n’ibya shitani n’amadayimoni.

8. Abakoresha imoso kandi baba bakunda gusesengura (Analyste) bakanakunda kugira ubuhanga buhambaye mu bintu bikozwe ku buryo binogeye ijisho (Artisitique).

9. Abakoresha imoso ngo banarangwa no gukunda imikino itandukanye, irimo iya escrime, tennis, ping-pong....

10. Umunsi w’abakoresha imoso washyiriweho kugaragaza ibyo bashoboye kandi ko bashoboye nk’abakoresha indyo.

Ubufaransa bwafataga abakoresha imoso nabi bikanagaragara mu mazina babyitiriraga, mu gihe Abongereza babifata nk’ibintu bisanzwe ntibanabahe akato. Ariko uko imyaka igenda ishira babaha uburenganzira bwabo.

Mu Rwanda naho umwana wakoreshaga imoso cyane cyane kuyandikisha, wasangaga afite ibibazo bikomeye kuko hari n’abakubutwaga n’abarezi cyangwa ababyeyi babo, cyangwa se bagahabwa ibindi bihano.

Hari ibihugu bihana abagaragaje ko bakoresha imoso

Urubuga randomhistory.com ruvuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abakoresha imoso bagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo kurusha ab’igitsina gore.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko mu bihugu byinshi by’Abayisilamu bibujijwe kurya ukoresheje ukuboka kw’imoso. Kuko ari ko bakoresha bisukura, bavuye mu bwiherero.

Ikindi kandi ngo kugaragaza ko ukoresha imoso mu ruhame, bihanwa n’amategeko muri bimwe mu bihugu by’Abayisilamu harimo Saudi Arabia.
Mu idini ry’Abayahudi n’Abakristu, ukuboko kw’iburyo ni ko gukoreshwa mu bintu bitandukanye.

Nko mu Banyagatolika n’Abangilicani, umupadiri cyangwa umupasiteri agomba gutanga umubiri wa Kristu akoresheje ukuboko kw’iburyo. Uwakiriye nawe, akawakiriza ukuboko rw’iburyo.

Ibindi bimenyetso Pasiteri cyangwa Padiri akora nko mu gutanga umugisha, abikoresha ukuboko kw’iburyo, ngo kuko kugaragaza ukuboko kw’Imana.
Ikindi ngo ni uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa St. Lawrence University yo muri New York, muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso bagira ubwenge buri hejuru kurusha abakoresha indyo. Kuko ngo n’abahanga babayeho ku isi barimo Albert Einstein, Isaac Newton, nabo bakoreshaga imoso.
Ibyo ngo bikaba byashimangirwa n’uko guhanahana ubutumwa hagati y’igice cy’iburyo cy’ubwonko n’icy’ibumoso, byihuta cyane ku bantu bakoresha imoso.

Bivuze ko ubutumwa butangwa byihuse, bigatuma abakoresha imoso babasha gukora ibintu byinshi vuba, kandi bagakoresha ibyo bice byombyi by’ubwonko icyarimwe mu buryo bworoshye.

Ikindi kandi, ngo muri rusange abantu bakoresha imoso bagorwa cyane no gucuranga gitari, gukoresha umukasi, n’ibindi bikoresho byinshi byagenewe abakoresha indyo.

Ibihangange ku Isi bikoresha imoso:

Nyuma ya Perezida w’Amerika Barack Obama ukoresha imoso mu bantu bakomeye, mu bandi banyapolitiki bakoresha imoso harimo, Mahmoud Abbas uyobora Palesitina, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, Hugo Chavez wari Pereizda wa Venezuela, Bill Clinton wahoze ayobora Amerika, Benyamin Netanyahou Minisitiri w’intebe wa Israël, Victoria wabaye umwamikazi w’Ubwongereza n’igikomangoma William cyaho.

Nk’uko urubuga lesgauchers.com rwabyanditse, hari abantu batandukanye babaye cyangwa bakiri bihangange ku Isi kandi bakoresha imoso.

Nko mu mupira w’amaguru, hari Lionel Messi, Franck Ribery n’abandi.
Abarimbyi n’abahanzi

Justin Bieber, 50 Cent hamwe na Phil Collins, Eminem, Lady Gaga n’abandi.
Abakina filimi

Charlie Chaplin wakinnye filimi zisetsa, Morgan Freeman, Scarlett Johansson, Angelina Jolie, Julia Roberts, Bruce Willis n’abandi.

Ubuvanganzo
Jean-Paul Dubois umwanditsi w’Umufaransa

Mu gusetsa (comedy)
Jamel Debbouze akora ibyo gusetsa no gushyusha urugamba akanakora ibiganiro

Abanyemari n’abaherwe
Bill Gates umunyamerika wamenyekanye mu ikoranabuhanga, akaba anahagarariye sosiyeti ya Microsoft.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO