Byiringiro Lague Mbere yo kwerekeza muri Sandviken yijeje Abanyarwanda ikintu gikomeye

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya APR FC byiringiro Lague yamaze gufata rutema ikirere yarekeza mu gihugu cya Sweden mu ikipe ya Sandviken ndetse mbere gato yo kugenda yasize yijeje abakunzi b’umupirwa w’amaguru ikintu gikomeye.

Uyu mukinnyi yafashe rutema ikirere ku munsi w’ejo ndetse agiye kwagura impano ye nyuma yo gushimwa n’ikipe ya Sandviken icyakora mbere gato yo kugenda yasize asezeranyije abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko azarushaho kwitwara neza ndetse agahesha ishema rikomeye u Rwanda.

Lague Byiringiro ni umwe mu bakinnyi bakiniraga APR FC ariko bari bafite impano ikomeye bijyanye n’uko yagiye abyerekana mu bihe binyuranye cyane cyane bigashingira ku bitego yakundaga gutsinda kandi birimo ubwenge.

Nyuma yo kwerekeza i Burayi Haruna Niyonzima wari Kapiteni w’Amavubi mbere gato yo gusezera akerekeza mu gihugu cya Libya yageneye ubutumwa bukomeye uyu mukinnyi maze anamwifuriza kuzahirwa mu rugendo rwe.

Lague Byiringiro kandi yasoje ashimira bikomeye abakunzi ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC aho yahamije ko bamubaye hafi cyane mu rugendo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO