Byiringiro Lague arifuzwa na FC Zürich yo mu Busuwisi

Byiringiro Lague ukinira ikipe ya APR FC n’Amavubi arifuzwa n’ikipe ya FC Zürich yo mu Busuwisi, nta gihindutse ngo muri uku kwezi azajya gukora ikizamini cy’ubuzima.

Uyu rutahizamu ni umwe mu bakinnyi bari barajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino Nyafurika ya CHAN yaberaga muri Cameroun.

Uyu musore mu mikino ibiri yakinnye yitwaye neza biba akarusho ku mukino u Rwanda rwatsinzemo ikipe ya Togo.

Nyuma y’uko bavuye muri CHAN amakipe atandukanye yagiye yifuza uyu musore ukiri muto. Muri ayo makipe harimo izo mu Busuwisi na Canada.

Biri kuvugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Zürich izamutangaho ibihumbi 265 by’amayero.

Ikindi ni uko nta gihindutse muri uku kwezi azerekeza muri icyo gihugu kugirango akorerwe ikizamini cy’ubuzima, yamara kugitsinda akabona gusinya amasezano.

FC Zurich ni imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kane nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.

Lague yigaragarije muri CHAN iheruka kubera muri Cameroun

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO