Byiringiro Lague mbere yo kwerekeza i Burayi yatangaje ko ashaka kuzihaniza Rayon Sports agasigira APR FC urwibutso

Umukinnyi Byiringiro Lague wamaze kugurwa n’ikipe yo mu gihugu cya Sweden yatangaje ko kuri iki cyumweru agomba kubanza kwihaniza ikipe ya Rayon Sports maze agasigira urwibutso ikipe ye ya APR FC dore ko igomba kuzaba ihanganye na Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro.
Umukino uhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports ntabwo uba woroshye ndetse aya makipe akunze guhangana ku buryo budasanzwe mu gihe kiri hejuru y’ibinyacumi birenga bibiri.
Kuri ubu uyu mukino ugiye gukinwa amakipe yombi ari mu bihe bitandukanye kuko ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ititwara neza ndetse biravugwa ko umutoza wayo Haringingo natsindwa uyu mukino ashobora gusezererwa.
Mbere gato y’uko uyu mukino ukinwa kandi umukinnyi Byiringiro Lague waguzwe n’ikipe yo muri Sweden yatangaje ko mbere yo kugenda agomba kubanza kwihaniza Rayon Sports akayitsinda bityo agasigira urwibutso rukomeye ikipe ye ya APR FC.
Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 12 Gashyantare 2023 aho ugomba gukinira kuri Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.