Byiringiro Lague nyuma yo guhirwa n’urushako yashimagije umugore we ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe bamaze bashyingiranywe

Byiringiro Lague ufatwa nk’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC yatakagije umugore we ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe bamaze babana nk’umugabo n’umugore aho kuri ubu bamaze no kwibaruka umwana w’imfura.
Byiringiro Lague yakoze ubukwe n’umugore we Kelia mu mwaka ushize wa 2021 ndetse kuri ubu barimo kwizihiza umwaka umwe bamaranye babana byuzuye.
Byiringiro Lague yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze atangira ashimagiza umukunzi we Kelia agira:Isabukuru nziza y’amavuko ku mugore wanjye nkunda w’igikundiro.
Kugira umugore mwiza kandi w’igikundiro nkawe ni inzozi ziba zibaye impamo kuri buri mugabo! ndetse narahiriwe cyane kukugira nk’umugore wanjye.
Kugeza ubu Lague byiringiro ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu ikipe ya APR FC ndetse kuri ubu afatwa nk’umukinnyi ufite akazoza.