Byiringiro Lague nyuma yo gusesekara muri Sweden yaganiriye n’itangazamakuru atangaza ikintu yishimiye

Nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC akerekeza mu gihugu cya Sweden yaganiriye n’itangazamakuru ndetse ahishura ko yishimiye kubona urubura kuko ari ubwa mbere arubonye mu buzima bwe.
Uyu mukinnyi yerekeje mu ikipe ya Sandvikens ndetse ni ikipe agiye gukinana n’undi mukinnyi w’Umunyarwanda bwana Mukunzi Yannick ndetse bwana Lague yatangaje ko ari umukinnyi afata nka mukuru we.
Byiringiro Lague yerekeje mu ikipe ya Sandvikens anyuze muri Kenya ndetse mbere yo kugenda yatangarije itangazamakuru ko yifuza gukora cyane akazahesha ishema u Rwanda n’umupira w’amaguru muri rusange.
Mbere yo kuva mu Rwanda Lague yatangaje ko azakora cyane agahesha ishema u Rwanda.