CAF yahagaritse irushanwa rya CHAN igihe kitazwi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika-CAF, ryatangaje ko ryahagaritse irushanwa rya CHAN igihe kitazwi, bitewe n’icyorezo cya Covid19 gikomeje kuyogoza isi muri iyi minsi.

Iyi mikino yari iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2020 mu gihugu cya Cameroon. Iki gihugu kikaba kiri mu bihugu bimaze kugaragaramo abarwayi b’icyorezo cya COVID19.

Ku wa kane tariki ya 12 Werurwe nibwo CAF yohereje muri cameroon inzobere mu by’ubuvuzi kugira ngo zirebe niba hari ingamba zihagije icyo gihugu cyafashe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu gihe haba hari gukinwa imikino ya CHAN 2020. Izi nzobere, zigatanga umwanzuro kuri CAF niba iri rushanwa rigomba gukinwa cyangwa rigasubikwa.

Mu itangazo CAF yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2020, rivuga ko hasubitswe iyi mikino igihe kitazwi, hashingiwe ku nama zatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ‘WHO’ kubirebana na COVID 19.

Nubwo Cameroun yaba yarashyizeho ingamba zo guhashya iki cyorezo, gikomeje gukwirakwira hirya no hino muri Afurika, ngo nta gihe kizwi umuntu yavuga ko kizaba cyatanze agahenge.

Indi ngingo bahereye ho basubika aya marushanwa, ni uko kugeza ubu bitoroshye kugenderanira n’ibihugu muri Afurika kuko za guverinoma zashyizeho ingamba zikomeye zirimo no gufunga imipaka, hagamijwe gukumira iki cyorezo.

CAF ivuga ko yabaye inasubitse inama y’inteko rusange ya 42 ya CAF yagombaga kuzabera muri Cameroun ku wa 24 Mata 2020, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza mashya.

’CHAN’ ni impine y’amagambo y’igifaransa, ’Championnat d’Afrique des Nations’, ni irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru nyafurika ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) rifite umwihariko wo gukinwa gusa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Iri rushanwa ryabaye bwa mbere mu mwaka wa 2009 rikaba riba rimwe mu myaka ibiri, uyu mwaka rikaba ryari kubera mu gihugu cya Cameroon, hagati ya tariki 4-25 Mata 2020.

Kugeza tariki ya 16 Werurwe 2020, muri Cameroun habarurwaga abantu bane banduye icyorezo cya Coronavirusi.

Ku isi uyu munsi harabarwa abantu 182,716 bamaze kwandura coronavirus, muri bo 79,883 barayikize naho 7,173 yarabishe.

Imibare y’abayirwaye ikomeje kwiyongera cyane mu Butaliyani aho hamaze kubarurwa abantu 27,980 ikaba imaze kwica 2,158.

Uko ejo byari byifashe muri Afurika:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO