Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Mu gihugu cya Cameroon haravugwa inkuru itangaje cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru aho byatahuwe ko abakinnyi bagera kuri 44 basanzwe baconga Ruhago babeshye imyaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon riyoborwa na kabuhariwe Samuel Eto’o Fils ndetse mu ngingo ya 67 y’iri shyirahamwe igenga imyitwarire ivuga ko umukinnyi ufashwe ashobora guhagarikwa amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.
Aba bakinnyi biganjemo abakina mu byiciro bitandukanye bya shampiyona mu mupira w’amaguru muri iki gihugu.
Abo bakinnyi uko ari 44 bahamagajwe kwitaba akanama nkemurampaka kugira ngo gasuzume imiterere y’ibyo bakurikiranweho.
Ubwo Federasiyo yahamagazaga urutonde rw’abakinnyi 44 bakekwaho kubeshya umwirondoro wabo, abayobozi b’amakipe bakinira nabo batumiwe mu rwego rwo kugira ngo bamenye ibijya mbere.
Ntabwo ari ubwa mbere abakinnyi babeshya imyaka muri Cameroon kuko no mu 2016 Abanya-Cameroun 14 bahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ubwo haburaga iminsi mike ngo imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17 gitangire.