CAMEROON:Havutse impagarara n’imidugararo biradogera ubwo umugabo yarabukwaga umugore we mu modoka y’umuhanzi ukomeye

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Cameroon yateje impagarara zikomeye ubwo yabonaga umugore we bamutwaye mu modoka y’umuhanzi w’icyamamare witwa Longue Longue.
Ku cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2022 mu gace kitwa Mvog Mballa ho mu Mujyi wa Younde mu gihugu cya Cameroun nibwo uyu mugabo yabonaga umugore we bamutwaye mu modoka y’umuhanzi ukomeye maze atangira guteza impagarara.
Umugore w’uyu mugabo ngo yavuye mu rugo abwiye umugabo we ko agiye mu wundi Mujyi ndetse ngo uyu mugabo ubwo yari mu isoko agura ibyo kurya kugirango atekere abana ngo yababajwe bikomeye no kubona umugore we atwawe mu modoika n’umuhanzi ukomeye bituma atangira guteza impagarara.
Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho atandukanye aho byagaragaraga ko yarakaye yifuza gukura umugore we muri iyo modoka ku mbaraga.
Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yageragezaga gukura umugore we mu modoka y’uyu muhanzi ngo uyu muhanzi w’icyogere Longue Longue yatangiye gutuka uyu mugabo mu gifaransa.
Bivugwa ko umuhanzi Longue Longue atigeze asaba imbabazi uyu mugabo ndetse ngo birakekwa ko uyu muhanzi yari agiye mu bikorwa byo gusambanya uyu mugore kuko ari kenshi yagiye agarukwaho mu bikorwa bijyanye n’ubusambanyi.