CAMEROUN:Abarenga 20 barimo n’abageni bitabye Imana kubera ibiryo bariye byahumanyijwe

Mu gihugu cya Cameroun haravugwa inkuru y’inshamugongo aho abantu barenga 20 bamaze kwitaba Imana bivugwa ko harimo n’abageni nyuma yo kurya amafunguro yahumanyijwe.
Aya marorerwa yabereye mu gace bita Mbalmayo, mu gihugu rwagati muri Cameroon ndetse ikinyamakuru Afrikmag nicyo cyatangaje iyi nkuru ku ikubitiro.
Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byabaye n’igihe byabereye, ariko amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe nta butabazi bw’ibanze butanzwe.
Bivugwa ko ngo ibirori by’ubukwe byagenze neza ariko mu buryo butunguranye ibintu bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya nyuma y’uko abariye ku mafunguro batangiye kumererwa nabi cyane.
Gusa abantu benshi bakomeje guhamya ko hari abagizi ba nabi bifuje guhemukira abari muri ubu bukwe bityo bagashyiramo uburozi mu mafunguro bagombaga gufata.
Abandi bantu bavuga ko uwahoze ari umukunzi w’umukwe ariwe waroze ibi byokurya kubera agahinda kuko bamuteye umugongo.