CANADA: umukobwa yahawe akato yirukanwa mu ndege azira kugira amabere manini

Mu cyumeru gishize umukobwa witwa Mary Magdalene ufite imyaka 25 y’amavuko yasohowe igitaraganya mu ndege iva i Toronto yerekeza i Dallas ndetse abakozi bo mu ndege bamubeshyera ko ngo yacuranze Ecouteurs bitemewe gusa we atangaza ko bamuhoye ko afite amabere manini.

Uyu mukobwa bivugwa ko yagiye ahinduza imiterere y’umubiri we none ari mu bakobwa bafite amabere manini gusa yatangaje ko kuba afite amabere manini ari byo byatumye asohorwa mu ndege igitaraganya yamuvanaga muri Canada yerekeza muri America.

Gusa abakora mu ndege babiteye utwatsi ndetse bakomeza bavuga ko uyu mukobwa yagiye arangwa no kwicara mu myanya itamugenewe kandi ngo byagaragaraga ko yasinze bituma asohorwa igitaraganya mu ndege.

Ndetse ngo nyuma yaho yaje kwambara écouteurs mu gihe abagenzi bari guhabwa amabwiriza y’umutekano, bityo abakozi bamusaba kuva mu ndege, ahita yibwiriza ntiyateza ikibazo cy’umutekano muke.

Gusa uyu mukobwa yakomeje avuga ko bamuhoye ingano nini y’amabere ye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO