CANAL+ Rwanda yizihije isabukuru y’umwaka imaze ikorera mu Rwanda (Amafoto)

Ku italiki ya 1 Ukuboza 2020, CANAL+ Groupe nibwo yafunguye ikigo cyayo mu Rwanda, igamije gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwayo, nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorana n’umufatanyabikorwa Tele 10.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru, Sophie Tchatchoua, umwaka ushize yashoye imari mu Rwanda ifite inzozi zirimo “Kuba ikigo cya mbere gicuruza amashusho mu Rwanda kandi kikageza ibiganiro byiza ndetse bihendukiye buri munyarwanda wese.”

Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, yagabanyije ibiciro bya abonema, yongera amashene 10 akorera mu Rwanda, izana shene nshya NATHAN TV shene y’uburezi yigisha abana kuva ku myaka 7 kugeza kuri 12.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bakoze ibirori byo kwishimira ibyiza bagezeho mugihe cy’umwaka bamaze bakorera mu Rwanda, baboneraho no gushimira muri bamwe bababaye hafi cyane cyane ababizeye bakanyuza ibikorwa byabo ku mirongo yabo.

Kuva yafungura mu Rwanda yagiye igaragara muri bikorwa bikomeye harimo nka Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, BAL, Afrobasket, Beach Volley ball, Festival Cinéfemmes, ndetse tutibagiwe n’ubufatanye basinyanye n’ikipe ya Rayon Sports.

Sibyo gusa kandi kuko yagiye yitabira ibikorwa byo gufasha abagore hamwe n’umuryango Empower Rwanda, uburezi aho yagiye irihira amafaranga y’ishuri ku bana batishoboye mu mashuri amwe namwe mu gihugu ndetse no ku bungabunga ibidukikije mu bikorwa byo gutunganya neza amadekoderi yashaje.

Mu kwishimira iyi sabukuru y’umwaka ndetse inashimira abakiliya basanzwe ndetse n’abashya, yashyizeho poromosiyo yagashya ndetse n’ibihembo bihebuje.
Ku mukiliya mushya, dekoderi ni FRW 5 000 gusa aho kuba FRW 10 000 naho installation ikaba FRW 5 000 aho kuba FRW 10 000.


Sophie Tchatchoua avuga ko baje mu Rwanda intego ari ukuba ikigo cya mbere gicuruza amashusho mu Rwanda


Bakase umutsima bishimira ibyiza bagezeho mu mwaka umwe


Ni ibirori byitabiriwe n’abakozi ba Canal + mu Rwanda



Kuri ubu bashyizeho ibihembo ku bantu bazagura ifatabuguzi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO