CANAL+ yasinye amasezerano yo gukorana na GENESIS TV mu buryo bwihariye

Ikigo gicuruza amashusho cyo mu Bufaransa cya Canal Plus cyamaze gusinya amasezerano na Televiziyo ya Genesis ikorera mu Rwanda aho bagiye kugirana imikoranire ariko hagamijwe guteza imbere imyidagaduro yo mu Rwanda.

Genesis Broadcasting Network yagiranye amasezerano na Canal + ariko mu ishami ryayo rijyanye n’igitangazamakuru – Genesis TV gifite umwihariko wo kwibanda ku myidagaduro irimo “Umuziki, sinema, imideli, imikino n’ibindi.”

Ni muri urwo rwego Canal + yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iki kigo cya Genesis kugirango barusheho guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro yo mu Rwanda muri rusange.

Sophie Tchachoua uhagarariye Canal + mu Rwanda yavuze ko ari iby’agaciro kubona hari televiziyo igitangira gukora igahera kuri decoderi yabo yirengagije izindi zo mu gihugu.
Ati “Bigaragaza ko ifite intumbero nziza yo kuzamura imyidagaduro y’iwabo mureke rero dushyigikirane kugirango duteze imbere iby’iwacu atari mu Rwanda gusa.”

Abayobozi bo ku mpande zombi ntabwo bigeze bifuza kugira byinshi bavuga kuri ayo masezerano gusa bemeje ko umusaruro w’iyo mikoranire uzatangira kwigaragaza mugihe cya vuba bitewe n’ibikorwa binyuranye bazajya bafatanya.

Ibi bije byiyongera ku bindi bikorwa iki kigo cya Canal + giteganya gukorera mu Rwanda harimo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

Ibindi ni inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n’ahagenewe imikino y’abana.

Studio ya Universal, icyumba cy’imikino (Escape games) n’ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by’abana, utubari, restaurant na Canal Factory.

Canal Factory ni inzu ikomeye izaba itunganya umuziki n’amashusho arimo sinema n’ibiganiro bya televiziyo, ibikorwa byitezweho kuzamura impano z’abanyarwanda cyangwa abanyeshuri bifuza gukarishya ubumenyi mu gutunganya filime.


Abahagarariye CANAL+ na GENESIS TV bari gufata ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Umuhoza Francine

    IBI NI BYIZA ARIKO MWAHAGARITSE INKURU NDENDE KANDI TWAZIKUNDAHA TURI BENHI HARI GROUP YA WHATSAPP TWAHURIRAGAMO Y' ABASHESHAKANGUHE YAZIMYE MWADUTEYE IRUNGU MUGIRE MUTWIBUKE

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO