CHINA:Umwana wavutse nta buranga bumurangwaho yatumye ababyeyi be bajya mu nkiko

Magingo aya mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa inkuru y’umwana wavutse nta buranga n’igikundiro afite ku buryo yakomanyije imitwe ababyeyi be bigatuma ababyeyi bajya mu nkiko aho umugabo ashinja nyina w’umwana ubutubuzi bityo agasaba indishyi z’akababaro.

Bwana Jian Feng yajyanye mu nkiko umugore we nyuma yuko abyaye umwana badasa haba we cyangwa umugore we.

Uyu mugabo yahise atangira gushinja umugore we kumuca inyuma akabyarana n’undi mugabo ariko byaje kugaragara ko ikibazo atari ukumuca inyuma.

Abantu benshi basomye iyi nkuru batangiye kwibaza uko bayagenze nyamara baje gusanga uyu mugore yarahoze ari mubi cyane akaza kwibagisha isura mbere yo gushakana n’umugabo we.

Mu yandi magambo umwana yavutse asa nk’uko nyina yahoze asa ahubwo nuko nyina yibagishije isura kugirango agire uburanga.

Bivugwa ko uyu mugore yakoresheje amafaranga akabakaba hafi muri Miliyoni 100 mu gaciro k’amafaranga y’U Rwanda kugirango abashe kwihindura isura.

Bivugwa ko uyu mugore yahamijwe icyaha cy’ububeshyi aho yapfukiranye ububi bwe kugirango umugabo we atamubenga .

Uyu mugabo biravugwa ko yatsinze urubanza, ndetse urukiko rwemeje ko uyu mugore agomba kwishyura indishyi z’akababaro umugabo we bityo akamuha amafaranga agera kuri bihumbi 120000$.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO