COVID-19: Habonetse abarwayi 3 bashya mu Rwanda, hakize 76

Uyu munsi ku Cyumweru tariki 19 Mata 2020, hatahuwe abantu batatu bashya barwaye icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 722 byafashwe mu masaha 24, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 147.

Nk’uko bigaragara ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima, muri abo hamaze gukira 76 barimobarindwi batashye uyu munsi. Ibyo bivuze ko abakirwaye ari 71 bakaba bitaweho n’abaganga aho barimo koroherwa.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho na Leta cyane cyane hitabwa ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara agapfukamunwa ku bantu bavuye mu rugo ndetse n’abahuye n’abandi benshi, nko mu nsisiro ahatuye imiryango myinshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no kudahisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Imibare yatangajwe uyu munsi ku rwego mpuzamahanga yerekana ko saa tatu z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru abamaze kwandura COVID-19 ku Isi bangana na 2,395,636 abayikize bakaba 615,668 na ho abamaze guhitanwa na yo ni 164,565.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO