California:Undi mugizi wa nabi yarashe urufaya rw’amasasu abantu barindwi bahita bahasiga ubuzima

Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera kuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya California hongeye kuba ubwicanyi umuntu witwaje intwaro abasha guhitana abantu bagera kuri 7 ndetse aya mahano yabaye nyuma y’iminsi ibiri habaye ubundi bwicanyi.

Mu minsi 2 iheruka hongeye kuba ibitero bikomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika cyane cyane mu Mujyi wa Half Moon Bay uvuye mu Majyepfo ya San Francisco.

Kugeza ubu biravugwa ko umugabo witwa Zhao Chunli w’imyaka 67 y’amavuko ariwe wakoze amahano yo guhitana abantu bagera kuri barindwi ndetse byavumbuwe ko yabonanwe imbunda ubwo hari hamaze kuba ubwicanyi ndetse nawe icyo gihe ngo yashakaga kwirasa.

Kugeza ubu biravugwa ko iperereza rigikomeje kugirango harebwe impamvu nyamukuru yateye uyu mugabo gushaka kwiyambura ubuzima nyuma y’aya mahano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO