Camera ziri kwifashishwa ku kibuga cy’indege mu gukumira koronavirusi

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z’ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr. Jose Nyamusore avuga ko hari kamera zoroheje akazi kajyanye no gupima umuriro kimwe mu bimenyetso biranga ibyorezo birimo na coronavirus ku kibuga cy’indege.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hari za camera zikorana na mudasobwa zifite ubushobozi bwo gupima niba hari umugenzi winjiye mu Rwanda afite coronavirus ku buryo abaganga bemeza ko ubu ari uburyo bufitiwe icyizere kuko bufata igipimo cy’umuriro umugenzi afite bityo akaba yahita ashyirwa mu kato agasuzumwa mu buryo bwihariye.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda, bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, kuko bahita babaza buri wese aho aturutse nkuko bitangazwa na RBA.
Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo, amakuru ahita ajya muri za mudasobwa, umugenzi yerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yaba yakwandura coronavirus.

Ubwo kandi uko binjira ni na ko kamera 2 imwe iburyo n’indi ibumoso zibafata igipimo cy’umuriro byagaragara ko hari ufite umuriro mwinshi abaforomo bakamushyira iruhande kugirango asuzumwe birenze.

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z’ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr. Jose Nyamusore avuga ko izi kamera zoroheje akazi.

Yagize ati "Iyo winjiye hari kamera zihari zifite ikoranabuhanga ryayo rya censor ziragufata zikamenya umuriro ufite zikabyandika hariya kuri televiziyo tukamenya ko kanaka yinjiye afite umuriro ungana gutya, ufite umuriro dukeka ko ari umuriro uri hejuru ya 38 uwo avamo, bafite ukuntu bagukuramo bakagushyira iruhande hari na salle iruhande bakakubarizamo ibibazo cyangwa uje bagasanga ufite uwo muriro cyangwa kimwe muri bya bimenyetso bya corona ufite n’urugendo wagiyemo mu gihugu kirangwamo corona.

Yakomeje agira ati "Ubwo bakamushyira iruhande bakavuga ko uwo ari umuntu twacyetse ariko gucyeka no kurwara biratandukanye cyane. Uwo tumutwara muri labo kwa muganga bakamufata ikizamini agategereza igisubizo ko gisohoka ariko kugeza ubu nta muntu twari twabona ufite coronavirus mu Rwanda."

Ubu buryo ni bumwe mu buryo bwanifashishijwe guhera muri 2014 ubwo u Rwanda rwatangiraga gukumira ko indwara ya Ebola yinjira mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere imibare yagaragaje ko abandi 286 banduye ubu bwandu.

Ku Isi muri rusange abarenga ibihumbi 110 bamaze kwandura iyi virusi yahereye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, naho abandi bagera ku bihumbi bine bamaze kwitaba Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO