Cameroon:Ishyano ryacitse umurizo aho mwarimu yafashwe asambanya umunyeshuri yigisha amubeshya ko azamugira umugore

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo giherereye mu mujyi wa Yaoundé ho mu gihugu cya Cameroon yafashwe amafoto ndetse akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari yambaye ubusa buri buri ari kumwe na mwarimu we w’imibare wamusezeranyaga kuzamugira umugore.

Ikinyamakuru gikomeye cyane cyandikirwa mu gihugu cya Cameroon cyitwa journalducameroun,cyatangaje ko uyu munyeshuri witwa Mbango Ayassa Jeanne Thérèse yari yarabeshwye na mwarimu we wamwigishaga isomo ry’imibare ko yazamugira umugore we.

Gusa uyu mwana w’umunyeshuri Therese yaje kugwa mu kantu ku buryo bukomeye nyuma yo kumenya ko uyu mwarimu we witwa Tadefo Tchounkou Boniface, ari umugabo wubatse kandi ufite undi mugore bashakanye.

Bwana Tadefo, umugore we yaje gutahura aya makuru ko umugabo we yaba asamabana n’umunyeshuri maze atangira kubatega telefoni.

Uyu mugore wa bwana Tadefo nyuma yo gutahura ko umugabo we asambana n’uyu munyeshuri yabafashe amafoto baryamanye maze nawe amafoto aragenda ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga gusa kugeza aka kanya Genesisbizz irimo kwandikira iyi nkuru ntabwo biramenyekana niba uyu mwarimu yarabashije gutabwa muri yombi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO