Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe y’igihugu ya Cameroon yongeye gutakaza andi manota abiri ndetse ibi bitumye iyi kipe ishobora gusezererwa vuba itarenze umutaru.
Mbere yo gutangira kw’iki gikombe cy’Isi kizigenza Samuel Eto’o Fils uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon yari yatangaje ko iyi kipe izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe ya Morocco bityo bakegukana igikombe cy’Isi.
Mu mukino wabimburiye indi kuri uyu munsi ikipe y’igihugu ya Cameroon yacakiranye na Serbia maze amakipe yombi birangira aguye miswi anganya 0-0.
Kuri ubu amahirwe yo kuba ikipe y’igihugu ya Cameroon yakomeza mu gikombe cy’Isi abarirwa ku mashyi dore ko ku mukino wa nyuma bagomba kuzacakirana na Brazil aho basabwa kubona intsinzi kuri iyi kipe aho bamwe mu mboni zabo babibona nk’ibidashoboka