Cameroon yiririmbye kuzakina umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi itsinzwe umukino ubanza nta nteguza

ikipe y’igihugu ya Cameroon imaze gutakaza umukino wayo wa Mbere aho batsinzwe n’ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Sita z’amanywa aho amakipe yombi yatangiye ahanganye ndetse igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari 0-0.

Ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi irangajwe imbere na Granit Xhaka ukinira ikipe ya Arsenal yaje guhita itsinda igitego igice cya Kabiri gitangira ndetse umukino uza kurangira utyo.

Ikipe ya Cameroon yatsinzwe igitego n’umukinnyi witwa Embolo aho uyu mukinnyi yavukiye I Yaounde mu gihugu cya Cameroon none niwe wabahemukiye abatsinda igitego.

Ni mu gihe iyi kipe ya Cameroon yari yatangaje ko yifuza kuzagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ndetse ngo ikanagitwara none kuri ubu itsinzwe ku ikubitiro.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO