Canada: Umuhanzi Budju Jonathan yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Budju Jonathan, umunye Congo ubarizwa mu gihugu cya Canada yasohoye indirimbo yise ’’Nakupa Sifa’’.

Jonathan Budju azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, azwi ku izina rya Son of God. Afite inkomoko mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri ubu yibera ku mugabane wa Amerika.

Kuri iyi nshuro yamaze gushyira hanze indirimbo y’amashusho yise Nakupa Sifa ikaba imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye arimo gutegura.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’igihe uyu musore ategura amashusho yayo.
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yakoreye uba mu gihugu cya Canada ariko ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu musore afite ubuhamya bukomeye kuko yavukiye muri kongo ahitwa Bunia gusa kubera ibibazo by’intambara yaje guhungira muri Uganda aho yamaze igihe gito nyuma aza kwimukira muri Canada ari naho abarizwa kugeza ubu.

Uyu muhanzi avuga ko yifuza ko iyi ndirimbo yafasha abantu kwibuka ko bakwiye guha Imana icyubahiro bakayishima ndetse bakayihimbaza iteka.

Uyu musore avuga ko atahwema kuririmbira Imana ngo kuko ari ntacyo abona yaha Imana kubw’impano y’ubuzima yamuhaye ikamukiza amakuba menshi.

Budju kugeza ubu ubarizwa mu itorero ryitwa Christ sauveur de Montreal, yatangiye kuririmba kuva kera akiba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yimukiye muri Uganda akomeza kuririmba ho yabaga muri group yitwa le 24 vieillard yakomeje umuhamagaro wo kuririmba ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye.

Uyu musore kandi ngo bitewe n’ubuzima butandukanye yagiye anyuramo yumva afite umutima wo gufasha abatishoboye n’ababaye aho ndetse yanatangije umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza witwa Budju Foundation ukaba ufasha abana n’abandi bose bababaye.

Umva hano indirimbo Badju Jonathan yise "Nakupa Sifa"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO