Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mukino wo mu itsinda F wasozaga iyakinwe kuri uyu munsi urangiye ikipe y’igihugu yUbubiligi itsinze Canada igitego 1-0 nubwo bwose Canada yerekanye amashagaga.
Ikipe y’igihugu ya Canada yatangiranye umukino imbaraga n’amashagaga menshi ndetse ibi byatumye ibona Penaliti mu gice cya Mbere cy’umukino gusa umunyezamu w’Ububiligi Thibaut Courtois aza kuyikuramo.
Canada yakomeje gukina neza gusa yaje kurangara itsindwa igitego ku munota wa 44 w’umukino aho iki gitego cyatsinzwe na Michy Bacuwayi maze Canada yimyiza imoso.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino nta byinshi bidasanzwe byagaragaye muri uyu mukino kuko n’ubundi byarangiye bikiri cya gitego cyabonetse mu gice cya Mbere cy’umukino maze ikipe y’igihugu yUbubiligi yegukana amanota 3 ityo.