Canal + y’adabagije Abanyarwanda ibashyiriraho ibiciro bishya by’ifatabuguzi

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo Canal+ yashyizeho amafatabuguzi mashywa ku ba Nyarwanda bavuga ko intego yabo ari ukubadabagiza ku buryo buri muturage azagira aho yisanga.

Ibi byatangajwe mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aho babanje gushimira amateleviziyo yo mu Rwanda agera ku icyenda ubu asigaye agaragara kuri Canal + harimo na Genesis TV yo byumwihariko ariho yahisemo gutangirira.

Umuyobozi wa Genesis Tv Niragire Marie France nawe wari muri iyi nama n’abanyamakuru yahawe umwanya asobanura impamvu yahisemo gutangirira kuri Canal + gusa.

Ati “Twe tuzibanda ku myidagaduro gusa rero kuba twarahereye kuri Canal + gusa ni nka kumwe umubyeyi ajya kubyara agahitamo ibitaro byiza cyangwa ahari umuganga yifuza bitewe n’ubushobozi bwaho cyangawe se uko ahazi.”

Abari bahagarariye Canal + bavuze ko bazanye Poromosiyo nshya ku ba Nyarwanda yitwa “Icara mu myanya ugukwiriye uryoherwa n’ifatabuguzi rya Canal +.”

Muhirwa Augustin ukuriye ikigo cya Tel 10 gifite imikoranire na Canal + mu Rwanda yavuze ko iri fatabuguzi ari iryo kwerekana imiterere n’imikorere mishya ku biciro.

Avuga ko iri fatabuguzi ari rishya kandi ridasanzwe ku ba Nyarwanda. Ati “Ubu si ikiri iy’abakire gusa buri mu turage wese bitewe n’ubushobozi bwe yatunga Canal +.”

Bazanye amafatabuguzi mashya agera kuri ane mugihe yari asanzwe ari atandatu gusa ubu akaba ari no mu mazina y’Ikinyarwanda.

Ifatabuguzi rya mbere ryitwa “Ikaze”, iri ngo rizajya rigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu uyiguze arebe Imikino irimo shampiyona y’ubutaliyani, Ububiligi n’ibindi birimo shene z’imiziki ndetse n’amakuru ya Politike.

Irindi fatabuguzi ni iryo bise “Zamuka” ryo rikaba rigura ibihumbi 10frw, uwariguze azajya areba ibyo ku “Ikaze” ariko yongererwe n’izindi shene ziriho ibiganiro by’urwenya (Comedy), ubumenyi bw’isi, filime zinyuranye n’ibindi.

Ifatabuguzi rya gatatu ni iryitwa “Zamuka na Siporo” ryo rikaba rigura ibihumbi 20, rigizwe n’amashene yose yerekana imikino kuva kuri Canal Sport + ya mbere kugera kuya kane.

Iyi yashyizwe kuri ayo mafaranga ngo kuko yongereweho andi mashene azajya atuma abagore n’abana nabo bayisangamo bitewe nuko hariho ibyo bakunda.

Ifatabuguzi rya kane ni iryitwa “Ubuki”, iyi uyifite areba Shene zose zigize Canal +, yari isanzwe igura ibihumbi 50frw ariko ubu ikaba izajya igurwa ibihumbi 30frw.

Umuhanzi Nemeye Platini ‘P’ umenyekanisha ibikorwa bya Canal + mu Rwanda yavuze ko ari byiza kuba amateleviziyo yo mu Rwanda yarahawe rugari bigatuma arebwa no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Ati “Nicyo gihe kiza natwe nk’abahanzi ngo dushyigikirwe n’abandi babone ibyo dukora binyuze kuri Televiziyo z’iwacu kuko zose ziri kuri Canal +.”


Muhirwa Augustin yavuze ko bashaka ko buri mu Nyarwanda atunga Canal +


Marie France washinze Genesis TV yasobanuye impamvu yatangiriye kuri Canal +


Platini avuga ko kuba Canal + yarafashe amateleviziyo yo mu Rwanda menshi bizatuma nk’abahanzi babyungukiramo


Jules Wanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya mbere gifite amateleviziyo menshi kuri Canal +

Amafoto: NISABWE Raoul

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO