Cardi B na Offset bashyize hanze amafoto y’umwana baheruka kwibaruka

Abaraperi babiri Cardi B na Offset bamaze gushyira hanze amafoto y’umwana w’umuhungu baheruka kwibaruka banatangaza bwa mbere amazina ye.

Uyu mwana w’umuhungu bamwise amazina ’ Kiari Kendrell Cephus ’ ndetse yavutse muri Nzeli 2021 kuva icyo gihe ntabwo isura ye yigeze ishyirwa mu bitangazamakuru.

Offset yagaragaje akanyamuneza aterwa n’umuryango mugari amaze kugira aho yagize ati:" Ni umugisha kuba mbafite bose, nkagira n’umugore tubasha kuganira ndetse agafata abandi bana banjye nk’abo yabyaye. Byakabaye ari ikibazo ariko Siko bimeze."

Kugeza uyu munsi Cardi B yabyaranye abana babiri na Offset hamwe n’abandi batatu abereye mukase.

Umwana Cardi B na Offset baheruka kwibaruka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO