Casemiro yatanze igisubizo ku bibaza impamvu yaje muri Manchester United itabarizwa muri Champions League

Casemiro yatanze igisubizo gikomeye ubwo yabazwaga impamvu yatoranyije ikipe ya Manchester United akaba ariyo yerekezamo kandi itazakina irushanwa rya Champions League.

Uyu mukinnyi ubusanzwe akina mu kibuga hagati ndetse akomoka mu gihugu cya Brazil, ndetse uyu mugabo yasinye amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya Manchester United aho yatanzweho agera kuri miliyoni 70 z’ama Pound, gusa uyu mukinnyi yatangaje ko nta gitutu cya Champions League afite kuko ngo yabashije gutwara ibikombe bigera kuri 5 muri Real Madrid.

Casemiro n’umwe mu bazahembwa amafaranga iryaguye mu ikipe ya Manchester United aho uyu mugabo bivugwa ko azajya afata agera ku bihumbi 350.000 by’Ama Pound buri cyumweru.

Abajijwe ibijyanye no kuba atazakina igikombe cya Champions League kubera ko ikipe ye nshya ya Manchester United itazayikina, Casemiro yagize ati: "Nibyo, ariko maze gutwara Champions League eshanu

Uyu mugabo Casemiro azambara nimero 18 yambawe n’umukinnyi wo hagati Paul Scholes wabaye umunyabigwi mu ikipe ya Manchester United.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO