Cassa Mbungo Andrew yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports

Rayon sports imaze gusinyisha umutoza cassa Mbungo Andrew watozaga ikipe ya Kiyovu akaza kuyivamo yerekeza muri Kenya gutoza Fc Leopards, asinye amasezerano angana n’amezi agera kuri ane Kandi ko ashobora kongererwa andi.

Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Javier Martinez Espinoza yagumye itozwa n’umutoza wari wungirije Kirasa Alain, we yari ayimaranye igihe kingana n’ukwezi.

Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rimaze kubona ko hari amakipe atozwa n’abatoza batabifitiye ububasha ryahise ribaha igihe kingana n’ukwezi kugirango babe babonye umutoza ubifitiye ububasha nkuko babyemeranyijwe mu nteko ya banyamuryango ba Ferwafa.

Cassa aje muri ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho umukinyi Kayumba soteri nawe aje muri iyi kipe, cassa aje avuye mu gihugu cya Kenya muri ikipe ya Leopards kubera ikibazo cy’ubukene cyugarije kiriya gihugu mu mupira w’amaguru.


Cassa yashyize umukono ku masezerano

Cassa Mbungo amasezeramo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni ukugumya akorana n’abatoza ahasanze Kandi ko agomba gutoza imikino igera kw’icumi ya shampiyona nindi y’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Rayon sports ikomeje gukora imyitozo mu Nzove kugirango irebeko yabasha gukuramo amanota mucyeba ibarusha agera kuri arindwi.


Cassa yahawe ikaze mu ikipe ya Rayon Sports

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO