Gasogi yabaye nk’iyihimura isinyisha abatoza bari aba Rayon Sports

Uwahoze ari umutoza mukuru wa Rayon Sports Cassa Mbungo Andrew yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Gasogi United, aho azungirizwa na Alain Kilasa bombi bari bamaze amezi atandatu bakorana muri Rayon Sports.

Uyu muhango wo kwerekana abatoza bashya ba Gasogi United wakozwe imbonankubone kuri Televiziyo ya TV 1, aho wari uyobowe na Perezida W’iyi kipe Bwana Kakooza Nkuliza Charles.

Cassa Mbungo Andrew wagizwe umutoza wa Gasogi United yazanye n’uwari umwungiriza we muri Rayon Sports Allain Kilasa, wifuzwaga na Guy Bukasa kugira ngo amwungirize muri iyi kipe.

Cassa Mbungo yagize ati: “Ni byiza ndabyishimiye Gasogi ni ikipe nziza umutoza wese yakwifuza kuzamo, iyo urebye umwanya muto imaze muri shampiyona n’ibigwi ifite. Ndabyishimiye kuko nje mu kipe ifite ahazaza nanjye naje kugira ngo nshyireho itafari ryanjye kandi turabyizeye ko izitwara neza.”

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Nyakanga nibwo uwahoze ari umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa yateye umugongo agasinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Cassa Mbungo Andrew yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka avuye muri Kenya, aho yatozaga muri Leopard, aho yavuyemo ahita atoza Rayon Sports muri shampiyona.

Cassa yavuze ko kuva muri Rayon Sports atahakoreye ibitangaza bimubabaje. Ati : "Rayon Sports ni ikipe nziza nayitoje igihe gito nicyo kimbabaje kuko mu mikino twakinnye natsinzemo imikino itatu nganya umukino umwe, twabahaye umwanya mwiza gusa kuba barashatse undi mutoza ni amahitam yabo."


Cassa Mbungo Andrew yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi


Alain Kirasa yagizwe umutoza wungirije wa Gasogi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO