Umuhanzi Cassandra yasabye urubyiruko kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuhanzikazikazi Uwase Francoise uzwi nka Cassandra mu njyana ya Hip Hop na Dancehall hano mu Rwanda nawe yifatanyije n’abandi bahanzi bakomeje kugenda batanga ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mukobwa uzwiko kuririmba indirimbo zirimo amagambo yo kwihagararaho cyane nk’umuhanzi ukizamuka nawe yafashe umwanya atanga ubutumwa bwo guhumuriza abacitse kw’Icumu rya Jenoside.

Yagize ati "Muri iki gihe Abanyarwanda Twibuka Ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nasaba abanyarwanda cyane urubyiruko gukomeza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , tubaba hafi kugira babashe kugira ihumure bumve ko batari bonyine muri ibi bihe."

Yakomeje agira ati “ Ni ugukomeza kwibuka twiyubaka, kuzirikana kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kurwanya ipfobya n’ihakana ryayo no guharanira ko ayo mabi atazasubira mu muryango Nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi."

Cassandra asoza yashimiye cyane Ingabo za FPR zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zitanze zitizigamye yewe zimwe zikahasiga ubuzima kugira ngo zirokore Abatutsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO