Cécile Kayirebwa arashimira abahisemo kumugira umuhanzi w’ikirenga akiriho

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa uri mu Rwanda, yashimiye abamuhisemo nk’umuhanzi w’Ikirenga uzashimirwa akiriho mu gitaramo yateguriwe kizanaha uburenganzira buri muntu wifuza kumushimira ku giti cye.

Cécile Kayirebwa ufite imyaka 73 y’amavuko, niwe wa mbere ugiye kubimburira abandi bahanzi babanyabigwi babayeho mu muziki w’U Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, Cécile Kayirebwa yashimiye abateguye iki gikorwa cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka bitegurwa n’abantu batandukanye bihurije hamwe barimo; Bwiza Media, Agence Karibu ikorera mu Bubiligi, Umushanana n’abacukumbuzi b’amateka n’umuco.

Uretse Cécile Kayirebwa, iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abandi bahanzi barimo Clarisse Karasira, Christian waruhagarariye ‘ibihame by’Imana’ ndetse na Mani Martin.

Kayiranga Merchiore asobanura uko igitaramo ’Ikirenga mu Bahanzi’ giteguye

Muri iki kiganiro Cécile Kayirebwa uzabimburira abandi bahanzi bakomeye gushimirwa yatangaje ko kuba barasanze ariwe ukwiye guherwaho ari iby’agaciro, bityo akaba ashimira ababiteguye ndetse ngo akaba azanakomeza kubashimira mu gihe azaba akiriho.

Yagize ati: “Kuba barasanze arinjye ukwiye guherwaho ndabibashimira cyane kandi nzakomeza kubashimira.”

Clarisse Karasira yavuze ko kuba yicaranye n’umuhanzi yakunze kandi areberaho byinshi ari iby’igiciro gikomeye, cyane ko atangira umuziki bwa mbere yamubwiye ko amukunda.

Kayiranga Merchiore uhagarariye Bwiza Media ltd iri mu bategura iki gitaramo yemeje ko kugeza magingo aya iki gitaramo giteguye neza ku buryo nta mpungenge bafite abazakitabira bazahura nazo.
Cécile Kayirebwa (iburyo), Clarisse Karasira (hagati), Christian (ibumoso)

Kayiranga yavuze ko iki gitaramo ngarukamwaka kigamije gushimira mu ruhame umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko kandi nta giciro runaka cy’ishimwe bazaha uyu muhanzikazi gusa icy’ingenzi ari ukumushimira. Yongeyeho ko buri wese ukunda umuhanzi azahemba yemerewe kwitwaza ishimwe rye akazahabwa umwanya usesuye wo kurimushyikiriza.

Yagize ati: “icyo tuzaha uyu muhanzi w’ikirenga si igihembo, ahubwo ni ishimwe rishyigikira umuhanzi mu mirimo aba yarakoze, bityo nta kiguzi runaka gihari kuko n’abandi bafite amashimwe bageneye Cécile bazahabwa umwanya wo kuyamuha.”

Usibye kuba hazajya hashimirwa abariho, Kayiranga yavuze ko batazirengagiza abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda batakiriho.

Ku mpamvu bahereye kuri Kayirebwa, Kayiranga yavuze ko nta muntu ushidikanya ku bigwi by’uyu mubyeyi mu muziki, bityo kuba ari we bahisemo guheraho basanga ari amahitamo meza.

Ati “Ni umuhanzikazi ufite amateka yihariye, abumvise radiyo Rwanda ifungura barabizi ko indirimbo ye ariyo yayifunguraga ariko kandi n’igihe FPR Inkotanyi hatangijwe radiyo Muhabura nabwo indirimbo ye niyo yayifunguraga.”

Muri uyu mwaka iki gitaramo gitegerejwe tariki 8 Werurwe 2020, abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bazasusurutsa abazacyitabira.
Ntagengwa Omar Servil uri mu bategura iki gitaramo

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi b’abanyabigwi mu muziki kizashimirwamo Cécile Kayirebwa kizabera muri Camp Kigali, gitangire ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisoze saa yine z’ijoro, aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.



Amafoto: Niyonsenga Elyse

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO