Cécile Kayirebwa yatangaje uko afata umunsi w’abagore

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Cécile Kayirebwa umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’inkingi ikomeye ku muziki w’u Rwanda, mu kiganiro n’itangazamakuru tariki 4 Werurwe 2020 yavuze ko afata neza uyu munsi w’umugore cyane ko nawe asanzwe ari umubyeyi.

Uyu mubyeyi uri mu biruhuko bye mu Rwanda yagaragaje uko afata umunsi mpuzamahanga w’umugore, dore ko uzahurirana n’umunsi azaherwaho ishimwe ry’umuhanzi w’ikirenga.

Yagize ati: “Umunsi wacu untera ishema nk’umubyeyi kuko ubundi nakuze nkorera ndetse nanakorana n’abagore.”

Cécile Kayirebwa yakomeje avuga ko guhurirana k’uyu munsi w’abagore n’umunsi azaherwaho ishimwe nk’umuhanzi w’Ikirenga mu Rwanda ari igitangaza.
Cécile Kayirebwa abona uku guhurirana ku iyi minsi ari igitangaza
Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko uyu munsi ufite intego igira iti: “Impinduka ziharanira iterambere ry’abagore” tugenekereje mu Kinyarwanda.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Uyu munsi watangiriye muri Amerika y’Amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ubwo byagaragaraga ko umugore yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, birangira uyu munsi wemewe n’umuryango w’Abibumbye buri mwaka ukizihizwa.

Ku ruhande rw’U Rwanda, uyu munsi watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka wa 1975, ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zizihizaga ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo hari ku itariki ya 8 Werurwe.

Hashize imyaka ibiri gusa ni bwo uwo munsi waje gukwirakwira ndetse banongeraho ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akaba yanahabwa agaciro.

Muri icyo gihe kandi hagaragajwe uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye ndetse no kuzana amahoro ku Isi nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Dore imwe mu myaka yagiye igaragaramo ibikorwa bitandukanye byagize akamaro mu kubahiriza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu 1909 mu kwezi kwa Gashyantare ku wa 28, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu 1910 abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17, ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.

Mu 1911 bishingiye ku byari byavugiwe mu nama yavuzwe haruguru, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku buryo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark, u Budage n’u Busuwisi, abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu 1913 – 1914 umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’Isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro.

Mu mwaka wa 1917 mu gihugu cy’u Burusiya Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kuva muri icyo gihe cyose umugore yakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kugeza n’ubu uyu munsi urizihizwa ku Isi yose.

Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

Mu Rwanda, uyu munsi wo kwizihizaho umunsi mpuzamahanga w’umugore uzaba muri iyi wikendi, Cécile Kayirebwa azawizihiriza mu gitaramo azanahabwamo ishimwe ‘ry’Umuhanzi w’Ikirenga’, ibirori bizabera kuri Camp Kigali ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2020.
Cécile Kayirebwa azahabwa ishimwe ry’Umuhanzi w’Ikirenga ku munsi w’umugore

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO