Celine Dion yikomye bikomeye abakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko ubuzima bwe buri mu marembera bagamije inyungu zabo bwite

Celine Dion akomeje kwamagana benshi mu batekamutwe bo ku mbuga nkoranyambaga bitwikira izina rye bakarikoresha bavuga ko ubuzima bwe buri mu marembera bagamije gusaba amafaranga.

Celine Dion usanzwe utari mu bihe byiza nyuma yo kwibasirwa n’indwara ifata imikaya akomeje kwamaganira kure abitwaza impamvu z’uburwayi afite bagamije inyungu zabo bwite.

Yakomeje asaba abafana be kwitondera ababandikira ubutumwa bubasaba imyirondoro ya banki zabo babasaba amafaranga yo kumufasha ndetse abibutsa ko ubutekamutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga buriho ndetse ko bakwiye kubwitondera.

Yakomeje asobanura ko nta narimwe we ubwe ajya aganira n’abafana ku giti cye ndetse ko imbuga nkoranyambaga ze zigenzurwa n’ikipe ibishinzwe ndetse abafana be bakagenzura ko izo mbuga zose zifite ibirango by’ubururu (verified) bihabwa konti zikurikirwa cyane ndetse izo basanga zidafite ibyo birango zikaba atari ize.

Kuva mu ntangiriro z’icyorezo cya covid-19, Celine Dion w’imyaka 54 ntabwo aheruka kugaragara ku rubyiniro gusa abashinzwe inyungu ze batangaza ko mu ntangiriro za 2023 abakunzi be azongera kubataramira.

Celine Dion arasaba abafana be kwitondera ababasaba amafaranga biyitirira izina rye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO