Cesc Fabrigas yamaze gutangaza ko yiteguye kuba umutoza muri shampiyona y’Ubwongereza

Cesc fabrigas ni umwe mubakinnyi beza cyane bagaragaye muri shampiyona y’ubwongereza ubwo yakiniraga ikipe ya Arsenal ku ngoma y’Umufaransa Arsene Wenger gusa uyu mugabo yamaze gutangaza ko yiteguye gutangira urugendo rw’ubutoza.

Aganira n’ikinyamakuru Sky Sports uyu mugabo Cesc Fabrigas wahoze akinira ikipe ya Arsenal ndetse na Chelsea yatangaje ko muri shampiyona y’Ubwongereza ariho hantu yagiriye umugisha ukomeye ndetse aboneraho gutangaza ko yiteguye no gutoza muri iyi shampiyona.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yabashije gutangaza ko hari amakipe abiri amaze kumusaba ko yayatoza gusa avuga ko kuri ubu akomeje urugendo rwe rwo gukina umupira.

Magingo aya Fabrigas yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 aho akina mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubutaliyani mu ikipe ya Como nyuma yo gutandukana n’ikipe ya AS Monaco.

Ubwo yabazwaga uko abona ikipe ya Arsenal yahoze atoza uyu mugabo yatangaje ko abona ko ikipe ya Arsenal ifite gahunda ihamye ndetse akomeza avuga umutoza Mikel Arteta arimo gukora akazi gakomeye cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO