Chad izishyura Angola inka zigera ku bihumbi 75,000

Igihugu cya Chad kiri kwishyura Angola ideni rya miliyoni ijana z’amadorari ya Amerika. Ni ukuvuga ama Euro agera kuri miliyoni 82 yavunjwemo inka ibihumbi 75,000.

Inkuru dukesha Jornal de Angola kimwe mu binyamakuru byo muri Chad, kivuga ko aya ari amasezerano adasanzwe aje gufasha buri ruhande, ahubwo ari uko Chad ikeneye amafaranga na Angola ikaba ikeneye inka.

Inka zisaga igihumbi (1000) zaraye zigejejwe n’ubwato i Luanda mu murwa mukuru wa Angola nk’ikiciro cya mbere cyo kwishyura iri deni.

Biteganijwe ko Angola izishyurwa inka zigera ku bihumbi 75,000 mu gihe cy’imyaka icumi (10), bivuzeko buri tungo rizajya ryishyurwa amadorali ya Amerika 1,333. Chad ikazohereza irindi shyo rigizwe n’inka ibihumbi 3,500 mu mpera z’uku kwezi.

Uyu mwenda Chad yari yarasabye ko yatangira kuwishyura kwishyura muri 2017. Leta ya Angola iza kubyemera kuko bizafasha iyi leta kongera kuzamura ubworozi muri aka gace kazahajwe n’ibura ry’imvura.

Angola yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatumye inyamanswa zirimo n’amatungo zicwa n’inzara ndetse n’umwuma ibintu byagiye bisiga abaturage benshi iheruheru.

Nubwo ari igihugu gikize ku mavuta, kiracyakomeza kwikura mu ngaruka z’intambara yakiyogoje mu myaka 27 ishize nyuma y’uko kibonye ubwigenge.

Chad ifatwa nk’intangarugero mu buhinzi n’ubworozi n’amashyo y’inka agera kuri miliyoni 94, nkuko bigaragazwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamanswa(OIE).

Umusaruro w’ibikomoka ku bworozi wihariye 30 % by’ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga, uyu musaruro ukaba uza ku mwanya wa kabiri nyuma y’amavuta.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y’isi mu Ukwakira 2019, yagaragaje ko ubukungu bwa Chad bukomeje kuzahazwa n’ibibazo bitandukanye birimo ibiciro by’amavuta bihindagurika, umutekano mucye mu karere iherereyemo uterwa n’udutsiko tw’intagondwa z’Abayisilamu usanga twiganje muri aka gace.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO