Chameleone nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka ariko agasomanira ku rubyiniro na murumuna we yasabye imbabazi

Umuhanzi w’icyogere mu gihugu cya Uganda Dr Jose Chameleone yafashe umwanya asaba abakunzi b’umuziki we imbabazi n’abanya Uganda muri rusange nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka maze agasagwa n’ibyishimo bikarangira asomaniye na murumuna we Weasel ku rubyiniro.

Uyu muhanzi nyuma yo gufatwa amafoto ubwo yasomanaga na murumuna we umunwa ku munwa yafashwe umwanzuro maze anyarukira ku mbuga nkoranyambaga ze maze atangira gusaba imbabazi abakunzi b’umuziki we n’Abanya Uganda muri rusange.

Mu magambo ye Jose Chameleone yagize ati":Ndasaba imbabazi abantu bose kuko njywewe na Weasel turi abavandimwe ndetse turi n’abagabo mu muryango,ndetse ibi byabayeho kubera ibihe byari bishyushye.

Tuzi twese indangagaciro zacu nk’abagabo bakomoka muri Afurika ndetse ibyabayeho turabyicuza cyane ndetse tubasezeranyije ko tutazongera kubikora ukundi.

Kanda Hano urebe indirimbo BADILISHA ya Chameleone.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO