Chameleone yagaye Bebe Cool utarakora ubukwe ku myaka 40 irenga

Amahari ahora ahanganishije abahanzi babiri bakomeye bo mu gihugu cya Uganda Jose Chameleone na Bebe Cool yongeye kubyuka nyuma y’uko Chameleone yagaye mucyeba we utarakora ubukwe kugeza magingo aya.

Ibi bije nyuma y’uko bimaze iminsi bivugwa ko umugore wa Bebe Cool atwite inda y’inda y’imvutsi y’umwana wa Gatandatu.

Mpangara nguhangare ihora hagati ya Chameleone na Bebe Cool si iya nonaha, kuko aba bombi bahora bashyamiranye, gusa ibi bigatuma binjiza agatubutse iyo bakoze ibitaramo.

Jose Chameleone avuga ko Bebe Cool yakagombye kuba serieux, akareka kuvuga ibintu bidafite gahunda, ahubwo akamwigiraho, dore ko yemeza ko ubu Bebe Cool yataye umutwe kubera gusaza.

Yagize ati: “Ninjye muhanzi wa mbere I Bugande wubatse ndetse nkanakora imihango y’ubukwe.”

Chameleone akomeza avuga ko n’ubwo ejo Bebe Cool yakora ubukwe, we n’umugore we bazaba bashaje, cyane ko Chameleone yivugira ko yabukoze afite imyaka 27 y’amavuko.

Bebe Cool yaraherutse gutangaza ko ateganya kuzakora ubukwe n’umugore we Zuena Kirema mu mwaka utaha wa 2021.

Bebe Cool na Zuena Kirema basanzwe bafitanye abana 4 barimo; Alpha, Beata, Caysan Dean, Eman ndetse na Allan wabyawe na Bebe Cool mbere y’uko ahura na Zuena.

Umwaka ushize, umugore wa Bebe Cool yari yatangaje ko abana afite kugeza ubu bahagije, arahirira kutazongera kubyarira umwana Bebe Cool, ahubwo ko agiye kwita ku kazi ke ko gukora cake zikunze kwifashishwa mu birori bitandukanye.
Zuena Kirema atwitiye Bebe Cool inda ya Gatandatu
Ibi ni biba koko ari impamu, aba bombi bazakora ubukwe Bebe Cool afite imyaka 42, n’aho Zuena Kirema basanzwe babana mu nzu azaba afite imyaka 34 y’amavuko mu mwaka wa 2021.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO