Chameleone usanzwe udacana uwaka na Bebe Cool yashimye Impano y’umuhungu we witwa Allan Hendrik

Ubusanzwe birazwi ko mu gihugu cya Uganda abahanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone n’Umuhanzi Musa Ssali uzwi nka Bebe Cool ko badacana uwaka ariko kuri iyi nshuro, umuhanzi Jose Chameleone yakeje Imfura ya Bebe Cool yitwa Allan Hendrik uri mu bahanzi bari kwitwara neza muri Uganda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Howwe.biz cyo muri Uganda avuga ko Umuhanzi Jose Chameleone amaze iminsi myinshi akunda kugaragara mu mujyi I Kampala ari kumwe n’umuhungu wa Bebe Cool witwa Allan Hendrik.

Ibintu byatumye benshi bibaza byinshi nyuma yo kubona Chameleone awubanye n’umuhungu wa Bebe Cool ubusanzwe badacana uwaka.

Ubwo Jose Chameleone yagiranaga ikiganiro n’Imwe mu maradiyo na televiziyo bikomeye byo muri Uganda, yatangaje ko ari kwishimra ibyo uyu musore ari gukora,aho yaboneyeho gushimangira ko ari imwe mu mpano nziza uruganda rwa Muzika muri Uganda rufite muri iyi minsi ya vuba .

Chameleone usanzwe ari umuyobozi wa Leone Island yiyemeje kuzamura impano ndetse no guteza imbere Allan Hendrick kuva uyu musore yakwiyemeza gukora ibintu biremereye kandi byiza .

Ubwo yumvaga indirimbo nshya ya Allan Hendrick yagize ati: "Ndi hano ku muziki w’umuhungu wanjye kandi ndabizeza ko azakora ibintu bitangaje mu ruganda rwa muzika muri Uganda kubera icyemezo cye dushyigikiye nk’ababyeyi n’abafana."

Umuhanzi Bebe Cool akunze kunengwa ko adashyigikira umuhungu we Allan Hendrik ahubwo we agashyigikira ko uyu mwana agomba gukora muzika ye ku giti cye nta bufasha ahawe na se.


Chameleone na Bebe Cool ntibasanzwe bacana uwaka gusa yiyemeje gufasha umuhungu we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO