Champion’s League:Chelsea yanigiwe mu Budage bituma umutoza Graham Potter akomeza kwicarira intebe ishyushye

Ntabwo ikipe ya Chelsea yigeze yoroherwa n’ikipe ya Borussia Dortmund ubwo aya makipe yombi yakinaga irushanwa rya Champion’s League mu mikino yo gukuranwamo muri 1/8 cyirangiza.
Ikipe ya Chelsea yari yitezweho ko ishobora gutanga akazi gakomeye cyane nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye batandukanye barimo Mudryk,Enzo Fernandez,Joao Felix n’abandi banyuranye gusa ntabwo aba bakinnyi bagize icyo bakora kuko bagowe cyane na Borussia Dortmund yakiniraga imbere y’abafana bayo.
Igice cya Mbere amakipe yombi yaguye miswi icyakora akagenda arema uburyo butandukanye bwavamo ibitego ariko ugasanga abakinnyi bagiye babura uburyo bwo gutsinda bituma igice cya mbere kirangira gutyo.
Mu gice cya kabiri cy’umukino abakunzi ba Chelsea bari biteze ko ikipe yabo ishobora neza mu gice cya kabiri gusa byarangiye bitagenze uko bari babyiteze maze bituma ikipe ya Dortmundi itsinda igitego nubwo bwose yari yakunze guhusha ibitego binyuranye maze birangira umukino urangira Chelsea itsinzwe igitego 1-0.
Nyuma y’umukino abakunzi batandukanye b’iyi kipe ya Chelsea bakomeje kwinubira bikomeye umutoza Graham Potter nyuma yo kugurirwa abakinnyi bakomeye cyane ariko akaba akomeje kubura amanota atatu.