Champion’s League:Man City na Chelsea zigiye kurwana n’ubuzima nyuma yo kumenya amakipe bazahura

Ikipe ya Manchester City na Chelsea niyo makipe muri shampiyona y’u Bwongereza yari asigaye mu irushanwa rya Champion’s League ndetse kugeza ubu aya makipe yombi bisa n’aho atomboye nabi nyuma yo gutombora amakipe y’ibigugu.

Ikipe ya Chelsea yongeye gutombora ikipe ya Real Madrid ndetse inshuro nyinshi aya makipe ahura ntabwo uyu mukino uba woroshye ndetse ikipe ya Chelsea izwiho kugora cyane Real Madrid.

Ku rundi ruhande ariko ikipe ya Manchester City yatomboye ikipe ya Bayern Munich ndetse uyu mukino watangariwe n’abakunzi benshi mu mupira w’amaguru kuko bahamya ko aya makipe yombi yari akwiye guhurira ku mukino wa nyuma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO