Champion’s League:Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize Tottenham yinaniwe n’aho Paris Saint Germain yigishirizwa umupira mu Budage

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 muri Champion’s League aho ikipe ya Tottenham yananiwe gusezerera Milan AC n’aho ikipe ya Paris Saint Germain itari ifite Neymar yatsindiwe mu gihugu cy’u Budage nubwo yari ifite Mbappe na Lionel Messi gusa nta nakimwe babashije gukora kuri iyi kipe.

Umukino wa Paris Saint watangiye ku isaha ya Saa yine z’ijoro ku kibuga Allianz Alena maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi icyakora mu gice cya Kabiri ibintu byahinduye isura ubwo Bayern yatangiraga kwatakana imbaraga maze bituma ku munota wa 61 Choupo Moting atsinda igitego cya mbere.

Uko umukino wakomezaga Bayern yakomezaga kwatakana imbaraga zidasanzwe ndetse byatumye ahagana ku munota wa 90 Sege Ginabri atsindira Bayern igitego cya kabiri maze ishimangira intsinzi maze imikino 2 iyi kipe ihita igwiza ibitego 3-0 bwa Paris Saint Germain.

Lionel Messi na Kylian Mbappe bahise basezererwa batarenze umutaru ndetse kuri ubu igikombe basigayemo ni shampiyona y’u Bufaransa gusa.

Ku wundi mukino wakinwaga kandi ikipe ya Milan AC yaturutse mu guhugu cy’u Butaliyani izanye impamba y’igitego kimwe ndetse iki gitego yiyemeje kukirinda maze birangira inganyije na Tottenham ku kibuga cyayo maze iyi kipe birangira ikomeje muri 1/4 ku gitego 1-0.


Ntabwo Lionel Messi yabashije gufasha Paris Saint Germain gusezerera Bayern Munich.

Umukino wa nijoro wagoye cyane Kylian Mbappe.

Ikipe ya Tottenham yaraye isezerewe na Milan AC.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO