Charly na Nina biseguye ku bakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri batababona

Mu ntangirio z’uku kwezi kwa gashyantare 2022 nibwo abahanzi Charlotte Rulinda (Charly ) na Muhoza Nina batangaje ko bagiye kongera kugaruka mu muziki nyuma y’Imyaka ibiri aba bombi bari bamaze bivugwa ko batandukanye ariko bo bakaba batabyita gutandukana ahubwo babyita ikiruhuko .

Ku tariki ya 21 Gashyantare 2022 aba bahanzikazi bakunzwe mu ndirimbo nyinshi mu myaka isaga irindwi ishize nibwo bashyize hanze indirimbo yabo nshya iherekejwe n’amashusho meza bise ’Lavender’ bahita banatangaza ko bagarutse mu muziki bidasubirwaho.

Aba bakobwa ubwo batumirwaga n’Umunyamakuru Nzeyimana Luckman mu kiganiro “ Versus “ batangaje byinshi byatumye bafata icyemezo cyo kongera kugaruka mu muziki nyuma y’igihe abakunzi babo barababuze .

Nina yagize ati “ Imyaka ibiri nta bikorwa byacu Abanyarwanda babona nibo babonye ko ari myinshi kuko umuziki w’U Rwanda waragiye urakura cyane kubera abahanzi bakizamuka bazanye ingufu nyinshi cyane bazana impinduramatwara mu muziki .

Nina yakomoje cyane ku kiruhuko bari bamazemo imyaka 2, aho yavuze ko cyari gikenewe kuko bari bamaze igihe kinini bakora bataruhuka bahitamo gufata icyo cyemezo.

Ku ruhande rwa Charly nawe yavuze ko mu buzima tubamo utakora utaruhuka ahubwo ko hari igihe biba ngombwa ko umuntu afata akaruhuko n’ubwo bo bagiye ako kanya bagahita baceceka kubera igitutu bashyirwagaho n’abafana babo mu gihe cy’Imyaka 2 yose.

Mu gusoza icyo kiganiro Charly yavuze ko kubera agahinda abakunzi babo baberetse ubu ariwo mwanya wo kubasaba imbabazi kandi babizeza ko iyi nshuro bahari ntaho bagiye , igihe nikigera bakabona byakongera gukenerwa bazabibatangariza ku mugaragaro.

Yasoje yizeza abakunzi ba Charly na Nina ko uyu mwaka batazarambirwa kuko ibikorwa byo bagarukanye byinshi cyane .

Reba Lavender ya Charly na Nina hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO