Chelsea iri mu mazi abira kuko abakinnyi bayo 2 bafatwa nk’inkingi za mwamba bamaze kuvunika

Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko abakinnyi babiri bayo barimo Edouard Mendy na Pulsic bamaze kugira ikibazo cy’imvune mbere gato y’umukino ugomba kuyihuza na Crystal Palace.

Nyuma y’akaruhuko gato ikipe ya Chelsea igomba gukina umukino muri shampiyona aho igomba gusura ikipe ya Crystal Palace ku kibuga Selhurst Park kuri uyu wa Gatandatu ndetse iyi kipe igomba kuba itozwa n’umutoza mushya Graham Potter.

Chelsea imaze iminsi itsinda bigoranye ndetse mu mukino uheruka ikipe ya Chelsea yatsinzemo ikipe ya West Ham ibitego 2-1 ndetse nyuma y’aho hari imikino itandukanye yakuweho yagombaga guhuza Chelsea n’amakipe arimo Liverpool na Fulham.

Ntabwo umutoza mushya wa Chelsea yahiiriwe n’umukino ubanza we ubwo yahuraga na Red Bull Salzburg bakaza kunganya igitego 1-1.

Gusa Chelsea igomba kujya gukina na Crystal Palace idafite abakinnyi bakomeye bayo barimo Edourd Mendy na Pelsic.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO